Hatangijwe ubukangurambaga buzashimirwamo ibigo bito byagaragaje umuhate mu kwigobotora ingaruka za Covid-19
Bizakorwa binyuze mu rubuga SME Response Clinic rwatangijwe n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR), hagamijwe kugeza amakuru ya ngombwa ku bari mu bucuruzi mu guhangana n’ingaruka za Covid-19.
Urwo rubuga rukusanyirizwaho amakuru n’ubujyanama ku icungamari, imisoro, imikoranire na banki n’aho abari mu bucuruzi bakura ibishoro muri iki gihe cya Covid-19.
Ubukangurambaga bwa ‘Twiteze Imbere’ buzamara ibyumweru bitatu, bukubiyemo gusangira amakuru y’uburyo ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byabashije guhangana n’ibihe bikomeye by’icyorezo cyugarije Isi. Hazanashishikarizwa ba rwiyemezamirimo na ba nyir’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye kwitabira gahunda za SME Response Clinic, ndetse ibizagaragaza ubudasa bihabwe ishimwe.
Icyo gikorwa kizaterwa inkunga na Access to Finance Rwanda, ConsumerCentriX, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse Bikorera mu Rwanda (AMIR), Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), New Faces New Voices Rwanda, n’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda.